Academic journal article Journal of Pan African Studies

Ukwitabwaho Guke Kw'ikinyarwanda Muri Politiki Nshya Y'indimi Mu Rwanda

Academic journal article Journal of Pan African Studies

Ukwitabwaho Guke Kw'ikinyarwanda Muri Politiki Nshya Y'indimi Mu Rwanda

Article excerpt

Intangiriro

Biratangaje kobona ururimi rw'ikinyarwanda rutagaragara cyane mu biganirompaka bikorwa ku bibazo by'indimi mu Rwanda. Nk'uko bigaragara, gahunda y'indimi mu Rwanda ndetse n'ibiganirompaka biriho ubu byibanda ku kibazo kiri hagati y'icyongereza n'igifaransa. Gushaka gukemura ikibazo cy'izi ndimi ebyiri mvaburayi rero usanga bisa n'aho bipfukirana ibindi bikorwa bya politiki y'indimi. Ibi kandi si ukubera gusa ko ikibazo cyahinduye isura, ahubwo binaterwa n'uko n'abo bireba nabo ubwabo bahindutse.

Ibi tuvuze hano ubwabyo ari ikimenyetso cyerekana ko ikinyarwanda kititaweho bihagije mu bijyanye na politiki y'indimi mu Rwanda. Mu zindi nyandiko zanjye (Rurangirwa, 2010:459) nagiye ngaragaza ko kuba ikinyarwanda ari ururimi kavukire rw'abanyarwanda bose, bishatse kuvuga ko kivugwa na buri wese, harimo n'abatarageze mu ishuri, ibi bikaba bitandukanye n'iby'icyongereza ndetse n'igifaransa, byabaye nk'urwitwazo rwo kutita ku mpinduka ziriho ziba muri/kuri uru rurimi rw'ikinyarwanda ndetse no kudashyirwaho kw'amategeko ahamye agenga imikoreshereze yarwo. Wagira ngo mu by'ukuri ikibazo cyo gutunganya no guteza imbere ikinyarwanda cyaracyemuwe burundu. Ibwiriza ry'imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo kuwa 8 Ukwakira 2008 ryatumye icyongereza kiba ururimi rukoreshwa mu mashuri ku nzego zose rigira riti: "Inama y'abaminisitiri yasabye Minisitiri w'Uburezi gushyira mu bikorwa gahunda yihutirwa yo kwigisha mu cyongereza mu mashuri yose abanza, ayisumbuye n 'amashuri makuru ya leta n 'afashwa na guverinoma (1)." Nk'uko bigaragara hano ntacyivugwa ku kinyarwanda, nk'aho icyongereza cyahise kiba ururimi rukoreshwa mu burezi rwonyine mu Rwanda. Ibi kandi si ibya none ku rurimi rw'ikinyarwanda nk'uko turi buze kubibona muri ubu bushakashatsi.

Kuri jye, imikoranire hagati y'abafata ibyemezo n'intiti mu by'indimi ni rimwe mu mahame shingiro rikwiye kugenga politiki y'indimi inoze. Icyakora, iri hame na none hari ikindi risaba: ubumenyi bwimbitse ku kamaro k'indimi mu mibereho y'umuturage ndetse by'umwihariko akamaro k'ururimi rw'igihugu. Birumvikana ko ururimi rw'igihugu cy'u Rwanda, arirwo kinyarwanda, ruvugwa hafi n'abaturage bose. Twibwira rero ko kuba ikinyarwanda kititabwaho bihagije muri politiki y'indimi biterwa rimwe na rimwe no kutamenya agaciro nyako k'ururimi rw'igihugu.

Muri iyi nyandiko, turavuga ku kamaro k'ikinyarwanda, uruhare rwacyo mu iterambere n'agaciro ba nyiracyo bagiha, by'umwihariko turagerageza gusobanukirwa no gusesengura ubushake buke bugaragara ku bafata ibyemezo ndetse n'inzobere mu by'indimi mu byerekeye kwita ku rurimi rw'ikinyarwanda, ibyo biradufasha kumva uburemere bw'ikibazo n'imbogamizi giteye ndetse n'ingaruka zacyo. Iyi nyandiko mu by'ukuri igamije kurushaho kugaragaza ukutitabwaho guhagije kw'ikinyarwanda muri gahunda y'indimi mu Rwanda. Byongeye kandi, iragaraza uburyo iyi myumvire ku byerekeranye n'ururimi rw'ikinyarwanda iteye impungenge zikomeye.

Uburyo bwakoreshejwe muri ubu bushakashatsi

Iri sesengura rishingiye cyane cyane ku byavuye mu bushakashatsi nakoze ku byanditswe no ku bitekerezo byatanzwe n'abanyarwanda mu bushakashatsi nakoze mu rwego rw'impamyabumenyi y'ikirenga mu mwaka wa 2010. Rishingiye kandi ku biganiro bisanzwe nagiranye na bagenzi banjye dukorana n'inzobere mu iyigandimi na politiki y'indimi, ndetse no ku byo mbona nk'umunyarwanda w'umwalimu mu gashami k'indimi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, usanzwe n'ubundi ahura n'ibibazo by'indimi mu Rwanda mu buzima bwa buri munsi.

Ibyavuye mu bushakashatsi

Ubushakashatsi bwanjye bwashimangiye ibyo natekerezaga navuze haruguru, ibyo kandi ni nako bibonwa n'abahanga mu by'indimi ndetse n'abanyapolitiki. Kuba nta ubushashatsi buhagije bukorwa ku byerekeye uko indimi zikoreshwa mu Rwanda ndetse ikinyarwanda ntigishakirwe amagambo akenewe bigaragaza ibintu bibiri by'ingenzi. Icya mbere ni uko abantu bashobora kuba batumva bihagije akamaro k'ururimi rw'igihugu mu buzima bw'abaturage bwa buri munsi. …

Search by... Author
Show... All Results Primary Sources Peer-reviewed

Oops!

An unknown error has occurred. Please click the button below to reload the page. If the problem persists, please try again in a little while.